“None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abanakiri bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.”
(Yosuwa 14:12 BYSB)
Muri Bibiliya ibyanditswe byera bigaragaza uko Kalebu yafashije ubwoko bwa Isiraheli kugera mu gihugu cy’isezerano ariko kandi Kalebu ntiyagarukiye aho gusa ahubwo ageze mu myaka 80 yaravuze ati “Mana umpe umusozi wansezeranyije.”
Nshuti yanjye uyu munsi ndagira ngo nkumenyeshe ko uko waba ungana kose Imana ihora igufitiye imigambi myiza iyo ataba Imana ubu ntiwakabaye uri aho uri ubu, umwaka tugiye gutangira uzabe umwaka mwiza kurusha iyindi uzakubere umwaka wo kwaguka mu mbaraga ndetse n’imigisha myinshi.
Rev. Sereine