“Dore ibya mbere birasohoye, n’ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.” -Yesaya 42:9 BYSB
Imana ishaka gukora ibintu bishya mu buzima bwawe. Witeguye kubyakira?
Ikibazo ni iki: Ni ibiki uvuga? Ese uvuga gusa ibyo ubona mu buzima bwawe cyangwa ibyo wifuza kubona? Uganira n’abandi amaganya n’ibibazo byawe, cyangwa ubabwira ubuntu bw’Imana n’amasezerano yayo mu buzima bwawe?
Ubuzima n’urupfu biri mu mbaraga z’ururimi, bisobanura ko ahazaza hacu haterwa n’ibyo duhitamo kuvuga. Niba ushaka impinduka mu buzima bwawe, tangirira ku guhindura amagambo ukoresha.
Ntukoreshe amagambo yawe mu gusobanura uko ibintu bimeze, ahubwo uyakoreshe mu guhindura uko bimeze.
Rev. Sereine