“Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo ‘Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa” (Yesaya 40:3 BYSB)
Buri muntu wese agira igihe cyo gutegereza ariko kenshi abantu benshi baricara bakarebera gusa bagategereza ko Imana ariyo ikora ibintu byose ariko si uko byakabaye ahubwo nawe ukwiye gukora ibyo usabwa.
Ugomba kuvuga wizeye ko ibyo uvuga bizaba kandi ukizera ko nubikora bizashoboka, ushobora kuba wibaza uti “ese mbiteguye hanyuma ntibibe cyangwa se nabikora ntibishoboke?”
Nubwo ibintu bitagenda mu buryo ubishaka ugomba kugumana ukwizera kuko ubuzima burakomeza kandi bukaba bwiza.
Rev. Sereine