Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu, izabura ite kuduhana n’ibindi byose?
(Abaroma 8:32 BYSB)
Tekereza uramutse ukangutse maze ugasanga impano nyinshi ariko zidafunguwe. Ibiri muri izo mpano byose ni ibyawe, ariko nta kamaro byakugirira mu gihe cyose bigifungiranye muri izo mpano.
Uyu munsi ndagushishikariza gufungura impano z’Umwuka zose Imana yaguhaye kugira ngo zitangire zigire umumaro. Ntugatume hari impano n’imwe isinzira kuko Yesu yishyuye igiciro kinshi kugira ngo ubone ubuzima bw’iteka kandi bw’umugisha. Fungura impano zawe, maze ubeho muri ubwo buzima.
Rev. Sereine