Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.
(Zaburi 90:12 BYSB)
Hari igihe twita ku bintu byinshi bidafite umumaro maze tukareka ibihe byiza bifite agaciro mu buzima bwacu bikaducika, ntugategereze iminsi mikuru cyangwa y’amavuko kugira ngo wereke abantu ko ubitayeho ahubwo wibuke ko buri munsi wihariye kandi utameze nk’undi munsi.
Igihe wahawe ni wowe ugena uko ugikoresha niyo mpamvu iyi Zaburi yanditswe ngo utwigishe guha agaciro buri gihe twahawe iyo ushimiye Imana ukoresha neza igihe yaguhaye uhabwa umutima wuzuye ubwenge kandi urushaho kwegera Imana no kwishimira imigisha Imana yaguteguriye mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Rev. Sereine