“Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.”
(Yesaya 9:6 BYSB)
Ese ukeneye ubwenge cyangwa icyerekezo mu buzima bwawe uyu munsi?
Ibyanditswe biratubwira ko Yesu ari we mujyanama kandi niwe kintu gikomeye Imana yaduhaye mu buzima.
Uyu munsi mubyo ugiye gukora cyangwa imyanzuro ugiye gufata ubanze ubaze Imana ikuyobore mu ntambwe utera kuko ariyo yonyine yakuyobora mu mu nzira y’ukuri kuko yasezeranye ko igihe uyitabaje nayo yihutira kugutabara kandi mu gihe uyishyize imbere nayo izaguhesha umugisha mu minsi yo kubaho kwawe yose.
Rev. Sereine