Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we
(Abaroma 12:10 BYSB)
Hari impamvu Imana yaguhuje n’abantu muri kumwe uyu munsi niyo mpamvu tugomba guhora dutekereza ko turiho kugira ngo tugire icyo tumarira abandi kugira ngo bagere ku ntsinzi.
Ntukibaze gusa ngo ese uyu muntu ni iki yankorera cyangwa ni iki amariye ahubwo dukwiriye guhora twibaza ngo ese uyu muntu ni iki namukorera cyangwa se ni iki nshobora kumufasha ese namufasha kugera kurundi rwego cyangwa namuha ku bumenyi mfite cyangwa namuhuza n’uwamufasha?
Ntugakore ikosa ryo kubaho mu buzima bwa wenyine ahubwo koresha impano yawe n’imbaraga zawe n’uburambe ufite maze ufasha n’abandi kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
Rev. Sereine