Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.– Yakobo 5:7 (BYSB)
Uyu murongo ntuvuga ngo “niba mutegereje” uravuga ngo “ubwo mutegereje” Ukuri ni uko twese tuzategereza. Ariko dukwiye gutekereza uko umuhinzi ategereza, akarindira, akihangana kandi afite icyizere, Ntabwo dukeneye kwicara twihebye cyangwa twishwe n’ubwigunge; tugomba kuba twuzuye icyizere kandi dufite umwete wo gutegereza.
Uko byaba bimeze kose ukomeze kwitegura impinduka mu buzima bwawe
, guhera uyu munsi byashoboka ko Imana igiye guhindura ibintu byose mu buzima bwawe kuba bishya wowe icyo usabwa nugukomeza kwizera
kandi ukitegura kubyakira.
Rev.Sereine