Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda (2 Timoteyo 1:7 BYSB)
Niba hari ubwo waba warigeze kwemerera ubwoba bugakorerera muri wowe uyu munsi ndagusaba kwikuramo ubwoba muri wowe kandi gutsinda ubwoba ubihabwa no kwizera amasezerano Imana yaguhaye hanyuma ugatera intambwe yo kuyinjiramo kandi wizeye.
Iyo wizeye maze ugafata icyemezo cyo gukomeza kugendera mu nzira Imana yaguciriye Imana nayo iragushyigikira muri iyo nzira ikaguha imbaraga n’igikundiro n’ubwenge bwo gushishoza kugira ngo utayoba inzira ikugeza ku buzima bw’iteka Imana yadusezeranyije.
Rev. Sereine