“Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.
(Matayo 1:23 BYSB)
Muri Bibiliya harimo amazina menshi ya Yesu agaragaza ububasha bwe muri ayo mazina, harimo “Imanweli,” bisobanura ngo “Imana iri kumwe natwe.”
Mbere yuko Yesu aza mu rusengero, hari ahantu hitwa ahera cyane abantu ntibari bemerewe kuhegera nk’uko bimeze mu minsi ya none, byasabaga ko babanza gutanga ibitambo bikuraho ibyaha byabo kuko ntawabashaga kwinjira aho hera atejejwe.
Kubwo kwizera Yesu twe abakristo ubu twahindutse urusengero rw’Imana iyo twakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwacu, ni we ugukuraho ibyaha byawe maze agatura mu mutima wawe.
Rev. Sereine