Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu
(Abafilipi 2: 5 BYSB)
Hari umugani uvuga ngo ” imyitwarire niyo ituma umuntu azamuka cyangwa akamanuka” bisobanuye ko kugira imyitwarire myiza no kwizera bizaguhesha kugera kure mu buzima
Ariko iyo wibanda ku mitekerereze ipfuye n’imyitwarire mibi bigusubiza inyuma ntibizatuma utera imbere mu buzima bwawe kuko mu bibazo uhura na byo uburyo ubyitwaramo nibyo bigena ingaruka
Niba uri mu bihe bigoye uyu munsi ndagushishikariza kubyitwaramo neza wizere Imana kandi utangire gushima Imana ko hari ibyo iri gukora kandi ubyizere
Rev. Sereine