Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa
(Imigani 13:20 BYSB)
Rimwe na rimwe kugira ngo wakire inshingano Imana yaguteguriye bisaba kuba witeguye kwakira impinduka zikomeye mu buzima bwawe ugomba kuba witeguye kwakira ko igihe icyo ari cyo cyose ushobora kwimuka ukava aho uri ukajya ahandi.
Birashoboka cyane kandi ko byagusaba guhindura bamwe mu nshuti zawe nubwo baba bari inshuti nziza muri icyo gihe ariko mu kindi gihe cy’inshingano Imana yaguteguriye byashoboka ko bizasaba ko uhindura ukareka izo nshuti.
Iki ni igihe cyawe cyo gutera intambwe ukagera kure, itandukanye n’inshuti zigusubiza inyuma ahubwo ushake inshuti nyinshi nziza zigufasha gutera imbere kandi zigufasha kuzuza inshingano Imana yaguhamagariye gukora.
Rev. Sereine