Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga. (Zaburi 5:3 BYSB)
Ese uziko buri gitondo iyo ubyutse uba ufite amahirwe yo gushyiraho intego uri bugendereo uwo munsi wose?
Nuhitamo gushyira Imana imbere mu bintu byose ugiye gukora kandi ukagira umutima uhamya ushima Imana ntuzumva utuje gusa ahubwo uzakira n’ibyiza biva ku Mana.
Niba ufite umutima wo kumvira Imana kandi Imana nayo ikaba iri kumwe nawe itegure kuko ugiye kugera ku ntsinzi mu buzima bwawe guhera uyu munsi ushake ikintu washimira Imana kandi uhore witeguye gutangirana umunsi wawe icyerekezo gishya.
Rev. Sereine