Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi.
(Gutegaka kwa kabiri 28:1 BYSB)
Gukorera Imana mu buryo bwuzuye no mu rukundo nirwo Urufunguzo rufungura imiryango y’umugisha mu buzima bwawe.
Iyo ushyize Ijambo ry’Imana imbere mu buzima bwawe Bibiliya ivuga ko uzahabwa umugisha mu gihugu no mu mujyi utuye mo kandi aho uzagera hose uzahabwa umugisha ndetse n’amagambo yawe uvuga azaba ari amagambo y’umugisha.
Bibiliya kandi ivuga ko uzaba umugisha mu buryo bukomeye kandi ntuzasabiriza kuko Imana izaguhaza ubutunzi bwayo
Ese ujya utekereza kubona ubayeho mu buzima bw’imigisha nk’ubwo?
Rev. Sereine