Gutegaka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikire no guca imanza zitabera gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
(Yesaya 9:6 BYSB)
Igihe Yesu yazaga mu isi yaje azanye ibintu byose dukeneye mu buzima ngo tubeho dufite intsinzi kandi nubwo yaje nk’umwana muto ariko yarafite ubutware bwose bwo mu isi no mu ijuru kandi iyo natwe duhisemo kumukorera duhabwa ku mbaraga nk’izo yarafite.
Dufite ubushobozi bwo kwakira amahoro, imbaraga, ubutware, ibyishimo ndetse n’umunezero bituruka kuri Yesu kuko igihe yazaga mu isi yaje atuzaniye byose twifuza mu buzima bwacu.
Yesu ubwo yazaga kuvukira mu isi yaduhaye uburyo bwo kubona byose dukeneye mu buryo bw’umwuka mu marangamutima ndetse no mu mubiri.
Rev. Sereine