Abashakashatsi bo muri Israel baratanga icyizere k’urukingo rwa Coronavirus

Spread the word of truth :

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Israel ryitwa MIGAL rikorera mu kigo cyitwa Galilee, ryatangaje ko riri hafi kuvumbura urukingo rw’icyorezo cya Coronavirus ku buryo rushobora kuboneka mu minsi 90 iri imbere.
Itsinda ry’aba bashakashatsi ryamaze gukora urukingo rushobora kurwanya virus ya Coronavirus yibasira inkoko, ndetse nirwo bari guheraho bakora urukingo rushobora kuba rwakwifashishwa ku muntu mu kuvura COVID-19, Coronavirus iteje ikibazo Isi muri iki gihe.

Aba bashakashatsi bavuze ko hari isano ya hafi hagati ya virus ya Coronavirus yibasira inkoko n’imaze kugaragara mu bantu.
Umuyobozi Mukuru wa MIGAL, David Zigdon, yabwiye abanyamakuru ko bitewe n’uburyo hakenewe igisubizo ku rukingo rwa Coronavirus, bari gukora ibishoboka byose kugira ngo rube rwaboneka.
Ati “Intego yacu ni ugukora urukingo mu byumweru biri hagati y’umunani n’icumi biri imbere, no kubona ko rwemewe ko nta kibazo rwatera nibura mu minsi 90.”
Kugeza ubu abantu barenga 2900 ku Isi bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, umubare munini uri mu Bushinwa. Ku Isi hamaze kugaragara abantu 85000 bafite ibimenyetso byayo.

Rev. Sereine

Rev. Dr. Sereine NTERINANZIZA E-Mail: snterinanziza@gmail.com Address: Kigali- Rwanda /Kicukiro/Kagarama Personal Biography This website has a purpose of educating, and advocating through evangelism. The owner is Pastor Sereine Nterinanziza, passionate business woman. Legal Representative of Hands of Compassion Rwanda. Candidate in Doctor of Ministry in USA. Holder of a Master degree of Business Administration obtained from Kampala International University, Master of Divinity from World Mission Frontiers, Bachelor of Arts and Humanity-History. Since 2006, she is the Managing Director in her own Companies, from 2011-2015 She worked as Capacity Building Officer at International Fertilizer Development Center (IFDC), in 2019-2011 She worked with Food for the Hungry Rwanda, 2008-2009 She worked with World Vision Rwanda. Sereine is a committed Christian, passionate for delivering family therapies, passionate to help vulnerable people. She loves her family and her Country Rwanda. She is an active member of Pentecostal Church of Rwanda. In 2018, she was appointed Pastor in Nebo Church of Rwanda, to begin a branch in Kigali. She evangelize through socio media ( website, youtube, facebook).

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *