Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe…Yesaya 64: 3-4 (NLT)
Imana ishaka kugokorera ibirenze ibyo wibwira. Yifuza kuguha umugisha no kukwagura. Yifuza gutuma utunganirwa mu kazi kawe, mu bo mugendana, ndetse no mu byo ukozaho amaboko yawe. Urufunguzo ni ukwitega kubona ukugira neza Kwe. Abantu b’ubu bakunze gushingira ibyifuzo byabo ku makuru babona, ku miterere y’ubukungu cyangwa ku bantu. Ibi ntibikora. Ikigira umumaro ni ugushingira ibyiringo byacu ku Uwiteka. – Rev. Sereine