Nyakanga 9: Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi. Iyo Umugore ari kunda arababara ndetse bamwe bajya bavuga ko batazongera no kubyara. Ariko umugore iyo amaze kubona umwana we avutse mbega umunezerooo. Rero ni nako amasezerano yose duhabwa n’Imana abanzirizwa nibibazo bikomeye rimwe tugatuka Imana ndetse tukanayibwira ko tutazabisubiramo. Nibyo biragora kubabazwa uziko wavuganye n’Imana. Rimwe wumva ko yagutereranye. Ubundi wumva ko rwose bidakwiriye ko yagushora. Reka Imana tuyiringire kuko umunsi ibitugerageza bizavaho tukagera mu masezerano tuzanezerwa. Nta muntu wagufasha ku bigeragezo bibanziriza amasezerano yawe. Komera ushikame nanjye nkomere. Amena – Rev. Sereine