Nyakanga 25: Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka. Mu bubiko bw’Imana hairmo impano zitandukanye yatugeneye. Ntabwo Imana yatugeneye ubugingo buhoraho gusa muri Bibiliya. Ahubwo huzuyemo amasezerano menshi cyane ajyanye nibyo yaduteguriye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Imana irashaka kuguha umugisha kuri buri kimwe cyose. Irashaka ko ubuntu bwayo bukuzura, bukagendana nawe. Impano zayo zigakorera muri wowe kuburyo umuntu wawe w’Imbere aba ari umuntu ukomeye kandi wzuye ubuntu bw’Imana. Imana irashaka ko wishimira ubuzima ubayemo, akazi ufite, abana. umuryango…Ngizo Impano Imana yaguteguriye kandi yifuza ko wishimira. Akiza izo mpano mu zina rya Yesu Kristo Amena. – Rev. Sereine