Kanama 6: Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Buri muntu agira ibintu mu buzima aba ashaka guhindura mu myitwarire ye ya kera, ingeso mbi zamugize imbata ndetse akaba yifuza guhinduka. Isi rero iduha ibisubizo byinshi kuri ibyo byifuzo tuba dufite. Nyamara, uburyo bumwe tubasha guhindukamo burundu ni uguhindura n’imitekerereze twifashishije ijambo ry’Imana. Wibuke ko ufite ububasha bwo kugenzura ibitekerezo byawe. Hitamo gukoresha ibitekerezo byawe ubyerekeje ku Ijambo ry’Imana. Igihe uzarigira nyambere mu buzima ikintu gikomeye kuri wowe kizakoreka, kandi uzanahinduka ku ngeso burundu. Amena – Rev. Sereine