ZABURI 103:13
Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.
Ababyeyi babona abana babo mu buryo bunyuranye nuko bantu b’ahandi bababona. Babona ko umwana ari ikiremwa kiza kandi gitangaje cyane.
Nk’abizera muri Yesu Kristo, uko ababyeyi babona abana babo niko Data wo mu ijuru abona abantu be yiremeye.
Mu mboni y’Uwiteka uri uw’igiciro kinini kandi uri uw’igikundiro. Uri ikiremwa kihariye, uri umunezero We (Kristo). Nibyo, mu gihe runaka ushobora kugwa mu makosa runaka, wakora ibyaha ugasayisha, ushobora kugwa, ariko iteka aba yiteguye (Kristo) kugusanga akakubyutsa akakoza, agaturisha umutima wawe ugasubira ku murongo. Mu maso ye uri umutsinzi.
Uyu munsi, izerere mu rukundo rwe (Kristo), izerere mu bwiza bwe, wizere kandi ko muri We ariho honyine ho kuruhukira ukabona amahoro n’ituze.
Rev. Sereine