1 ABAMI 17:2-4
Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”
Nubwo ku ruhande rwawe ushobora kubona Imana nk’icecetse ariko burya iba ihari kandi irigukora kubwawe.
Uko yatumye (Imana) ibikona kujya kugaburira Eliya ku kagezi niko nawe irimo kugutegurira aho kugutabarira. Birashoboka ko umwanya urimo cyangwa ibihe urimo bitakunejeje, ariko aho Imana ikwerekeza ni heza.
Yizere, uyiringire, ugume imbere yayo ndetse uyishingikirizeho kandi uyumvire nayo izayobora intambwe z’ibirenge byawe. Imana ntirobanura ku butoni, uko yabikoreye Eliya nawe izabikora.
Rev. Sereine