2 ABAKORINTO 2:14
Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya.
Imana ihora idusezeranya ko izadutsindishiriza! Bisobanuye ko wagombye guhora uyishima utitaye ku bikomeye urimo gucamo, utitaye kandi no ku bakuvuga nabi kuko intsinzi iri bugufi.
Ntuzategereze kwishimira intsinzi y’ibyo Imana igiye gukora mu buzima bwawe ari uko ibintu byagiye mu buryo bwiza, ahubwo inyuma y’ibikugoye gira ukwizera.
Hagati muri ayo makuba; utangire utegure lisiti y’abantu uzatumira mu birori byo kwizihiza intsinzi yawe.
Rev. Sereine