ZABURI 119:96
Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane.
Ese wari uziko ushobora kuzitira ubuzima bwawe kubera kuba mubintu bidafite umumaro? Inshuro nyinshi, imitekerereze mibi yatuma uguma ahantu hamwe.
Niba utekereza ko utazagera ku ndoto zawe, ubuzima bwawe buzareshya n’iyo mitekerereze.
Iyo utekereza mu buryo bwagutse ugera kure, iyo utekereza mu buryo bwa hafi ntutera imbere. Iyo wumva ko ntacyo ushoboye uba wizitira kandi birangira ntacyo ushoboye kugeraho.
Dukwiye kwibuka ko Imana itajya ibeshya, ibyo yagusezeranije iteka mu ijuru biba gihari.
Tsinda imyumvire ikuzitirira ahantu hamwe, uyisimbuze amasezerano y’iteka Imana yagusezeranije.
Rev. Sereine