ZABURI 68:20
“Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye, Ni we Mana itubera agakiza”…
Umunsi kuwundi Imana iguha imigisha! Ese urabibona? Ubona ukuntu ubuzima bwawe bwuzuye buri munsi uko bukeye?
Niba ushaka kubona imigisha y’Imana ku buzima bwawe, ukwiye gutuza umutima ukawerekeza ahakwiye, ukizera Imana. Singombwa gutegereza kureba aho ibintu mu buzima bwawe biza kugana uyu munsi, ahubwo ukwiye kwiyaturiraho ijambo ryiza uti: Uyu munsi uraza kugenda neza!
Nahawe umugisha, sinavumwe! Nziko Imana iribuyobore intambwe z’ibirenge byange; hari ibyiza biribungereho uyu munsi. Uwiteka akubereye maso.
Rev. Sereine