Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, Umurava wawe ni munini.
AMAGANYA YA YEREMIYA 3:22-23 (BYSB)
Imbabazi z’Uwiteka zitanga ubushobozi (amahirwe). Zidushoboza gufata imyanzuro iboneye no kubaho mu buryo bunezeza Imana. Ese ntiwari uziko utitaye ku byabaye ejo hashize, utitaye kubyo wavuze, utitaye kubyo wakoze, ntubona ko imbabazi z’Imana ari nshya uyu munsi?
Abari muri Kristo nta teka bazacirwaho. Imana iradukunda kandi ishaka ko tutsindishirizwa, niyo mpamvu imbabazi ze (Imana) zihora kuri twe iteka.
Rev. Sereine