… Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri. ‘ – 1 Yohana 3:18 BYSB
Urukundo si amagambo gusa, ahubwo ni ibikorwa. Ni ukugira abo ubera igisubizo cya bimwe mu bibazo bibugarije, niyo waba udafite ibifatika byo kubaha, ushobora no kubereka umutima w’ineza ubasekera, kubasuhuza ubabwira amagambo meza yo kubahumuriza, ariko bikaba akarusho unabafashishije ibifatika nko kubishyurira za fagitire cyangwa kubahahira ukabashyira ibyo kubatunga.
Bibiliya ivuga ko iyo ufashije abakene uba ubibye imbuto nziza izakugarukira mu gihe runaka ndetse icyo gikorwa kikaba no mu bibakururira gukunda Imana no kumva bafite inyota yo kuyegera cyane.
Rev. Sereine Nziza