…Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? – Abaroma 8:31 BYSBY
Mu cyanditswe cy’uyu munsi, tuributswa ko iyo Imana iri ku ruhande rwawe, ntawe ushobora kukurwanya ngo agutsinde. Si ububabare bw’ahashize, si amakosa wakoze, si imbaraga z’umwijima, si umwanzi wawe ukomeye, si ubukungu bubi, si ihungabana ry’ubukungu cyangwa ubucuruzi butifashe neza ndetse nta n’ikindi kintu cyose ku isi cyakurwanya ngo kigushobore mu gihe Imana iri mu ruhande rwawe.
Uyu munsi, aho kwibanda ku byo udashoboye, ujye wibanda ku cyo Imana ari cyo—ni umwizerwa, iragukunda, iguhora hafi kandi iri mu ruhande rwawe! Hamwe nayo, uzagendera mu butsinzi iminsi yose y’ubuzima bwawe!
Rev. Sereine