“Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi”. – Matayo 10:8 (BYSB)
Hari abantu benshi bigeze kugera ku ntsinzi muri iyi si. Bageze ku ntego zihambaye mu maso y’abantu. Ariko kugera ku ntsinzi ubwawe wenyine ntibihagije, ahubwo wabera abandi inzira ibageza ku ntsinzi.
Uyu munsi, shaka uburyo wafasha abandi gutsinda. Usangire impano n’ubushobozi Imana yaguhaye. Uko utera imbuto mu bandi, ni nako nawe uzasarura umusaruro mu buzima bwawe maze uzamuke, ugere ku bwuzure bw’umugisha Imana yakugeneye!
Rev. Sereine