Ihura ryanyu rizagera mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizagera mu ibiba. Muzajya murya ibyo kurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro (Abalewi 9:27 BYSB).
Turi mu bihe Imana ishaka kwihutisha umurimo wayo mu buzima bwacu bitandukanye no mu bihe byashize aho byafataga iminsi cyangwa amezi cyangwa imyaka.
Imana iri gukora vuba umurimo wayo muri twe aka kanya ushobora kwakira impinduka mu buzima bwawe cyangwa ukazamurwa mu kazi cyangwa ukakira gukira.
Muri aka kanya umubano wawe n’abandi ushobora kwiyongera, ndetse n’abana bawe bari bafite imyitwarire mibi byashoboka ko bashobora guhindura imyitwarire yabo ikaba myiza.
Itegure kuko ibihe by’isarura bigiye kuza.
Rev. Sereine