Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa – Imigani 11:24 BYSB
Ibintu byose dushaka mu buzima Imana yabiduhaye nk’imbuto, dushyira mu bikorwa imigisha y’Imana igihe tubibye izo mbuto maze tugaha ku bandi.
Mu Bagalatiya haratubwira ngo icyo tubibye ni cyo tuzasarura kuko imbuto zera ibimeze nka zo, iyo uteye imbuto ya pome hamera igiti cyera pome, iyo ubiba ineza usarura ineza kandi ni yo ubiba imbuto z’amafaranga usarura amafaranga.
Uyu munsi icyo waba ukeneye cyose uragifite mu buryo bw’imbuto saba umwuka wera kugira ngo akwereke uko wabiba izo mbuto n’uko wazuhira kugira ngo uzasarure umusaruro mwinshi.
Rev. Sereine