Bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. Mu by’ukuri abatari abayahudi ( gentiles) cg abanyamahanga ntabwo bari batuye bagira amategeko yabo yanditse nk’abayahudi. Haba ku mabuye cyangwa mu bitabo. Ariko nubwo batari bayafite yanditse hair amategeko bagenderagaho yabaga mu mitwe yabo nkuko bigaragara mu myitwarire yabo ya buri munsi. Hari amategeko asanzwe yo mu buzima bwa buri munsi ( moral laws). Amategeko ya mbere ubundi imana yayashyiz emu mutima wa adamu ikimurema, aza kwangizwa ni uko yakoze icyaha. Nyuma rero imana ibonye ko bakoze icyaha ihitamo kubaha ayanditse ku mabuye. Uko rero ibihe byagiye bisimburana imana yakomeje kujya yandika amategeko yayo mu mitima y’abantu bayo. Baba abayahudi cyangw abanyamahanga. Umuntu wese imana yamuremye kuburyo avuka afite umwuka muri we umubwira ikibi n’icyiza. Uwo ni umutima nama. Aha muri iki gice ntabwo pawulo yashakaga kuvuga ko iteka ryose umutima naba cyangwa umuntu ‘imbere aba afite ukuri ( 1 abakorinto 8:7, 10:29), ahubwo yashakaga kuvuga ko kuba imana yaraturemanye umutima nama bidufasha gusobanurikirwa ko tutari abacu ngo twigenge ahubwo ko tugomba kuba duha imana raporo y’ibyo dukora byose (but its existence is enough to make people accountable to god). – Rev. Sereine