Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo
(Umubwiriza 4:9 BYSB)
Biyoroshye kuba inshuti n’umuntu igihe afite ibyo yifuza byose kandi agendera mu migisha, umuntu uwo ari we wese ashobora kwizera abantu aruko bageze kuntsinzi, barangije amashuri, bashyizwe mu myanya y’ikirenga cyangwa babonye amahirwe akomeye.
Ariko nubwo bimeze bityo abantu bakeneye ubufasha bwacu mbere y’uko batera intambwe ikomeye mu buzima.
Abantu bakeneye ko tureba kure tukarenga amakosa n’intege nke zabo maze tukabona ubushobozi bwabo.
Ni nde mu buzima bwawe ushobora gufasha kugera ku ntsinzi ye?
Rev. Sereine