Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.
—2 Abakorinto 9:10, BYSB
Iyo Yesu yoherezaga abigishwa be gukiza abarwayi cyangwa gufasha abakene, yarababwiraga ati: “Mujye mutanga ku buntu nk’uko mwaherewe ubuntu” (Matayo 10:8).
Mu yandi magambo, Imana yaguhaye buri kimwe ukeneye kugira ngo ubashe gusohoza ibyo yaguhamagariye muri ubu buzima, yagushoboje kugera ku ntsinzi kandi yaguhaye ubushobozi bwo gutsinda ibikugerageza.
Imana yaguhaye impano n’ubushobozi kandi yaguhaye n’imbuto zo kubiba kugira ngo uzasarure neza mu gihe kizaza kandi ufite ibisabwa byose.
Rev. Sereine NZIZA