Ntimuoyobe Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. [8]Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. – Abagalatiya 6:7-8 BYSB
Ushobora kuba ubizi cyangwa utabizi ariko ibintu byose uri guhura nabyo mu buzima bwawe uyu munsi n’ingaruka z’ibyo wabibye mu gihe cyashize.
N’uyu munsi kandi imbuto cyangwa ibyo uri kubiba nibyo uzasarura mu gihe kiri imbere nk’uko umuhinzi ategereza umusaruro w’imbuto yabibye niko natwe dutegereza kubona ibyo twabibye byaba bibi cyangwa byiza.
Niyo mpamvu tugomba kuba maso mubyo tubiba cyangwa dukora byose kugira ngo tuzabone umusaruro mwiza uvuye mubyo twabibye mu gihe cyashize.
Rev. Sereine