Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira anihira iminiho itavugwa.
(Abaroma 8:26 BYSB)
Ese ujya utekereza ku kintu ubona nk’intege nke mu buzima bwawe? Cyangwa waba ubona hari uburyo uteye ariko utishimira, ushobora kuba waranyuze mu bihe bigoye nko gutandukana n’uwo mwashakanye cyangwa igihombo gikabije mu bucuruzi cyangwa se warahuye n’ibindi bibazo bikomeye cyane.
Twese dufite ibintu bigaragara nk’ibibazo cyangwa n’intege nke mu buzima bwacu ariko kuba twarahuye n’ibyo bibazo ntibivuze ko tugomba kwiheba ngo duhere muri ibyo ahubwo dukwiriye guharanira gutera imbere tugashoka muri ibyo bibazo maze tukagera aho Imana yaduteguriye.
Rev. Sereine