26 Kamena 2024: mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje. Zaburi 5:3 (NKJV)
Dawidi yiswe umuntu ufite umutima umeze nk’uko Imana ishaka. Yari azi Imana kandi yabonye ibitangaza byayo mu buzima bwe. Ariko reba ibyo yakoze mu murongo twasomye. Yatangiraga Umunsi we ari kumwe n’Uwiteka buri gitondo. Atitaye ku bimubaho mu buzima, Dawidi we iby’ingenzi yabaga yabishyize mu maboko y’Uwiteka. Kuri Dawidi, buri gitondo cyabaga gifite ibyiringiro bye bishya. Rero nawe, akira ibyiringiro by’Uwiteka n’imbabazi ze nshya mu buzima bwawe! – Rev. Sereine