NYAKANGA 17: Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. Nubwo waba ubibona cyangwa utabibona, Imana irakora kandi ikorera aho utareba mu buzima bwawe. Ibibazo byose waba ufite , intambara zose waba uri kurwana nazo, Imana ifite umugabi mwiza kuri wowe. Umugambi wayo ni ukugukururiraho ibintu byiza byose bikugose. Imana yaguhamagaye kubw’impamvu zayo n’umugambi wayo kandi Imana ibirimo. Imana iri gushaka abantu beza b’umugisha bazaza gufatanya nawe. Haba mu kazi ukora cyangwa mu Itorero Imana iri kumwe nawe. Imana irimo igutegurira amahirwe utazi. Wowe akazi kawe ni ugushaka Imana n’Umutima wawe wose, ukareka ibyaha ukora byose nibindi byos ebiteye isoni wakoreraga mu rwiherero. Ibindi byose ubiharire Imana uzabona byikora. Amen. – Rev. Sereine