Nyakanga 27: Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Imana irashaka kuguha umugisha mu buzima bwawe. Bibiliya itubwira ko Yesu yaje ngo tubone ubugingo kandi bwinshi. Ariko kububona bituruka mu bitekerezo byacu. Niyo mpamvu ibyanditswe bitubwir aibyo tugomba gutekereza. Gutekereza ibintu by’igiciro, ibintu by’ukuri, ibintu bigororotse, ibintu byera, ibintu byo guhimbaza Imana gusa. Mu yandi magambo ntiwabuza ko ibitekerezo bibi biza mu mutwe wawe.Bimwe bikubwira ko bakwanga, ibikubwira ko uri umuntu mubi, ibikubwira ko ntaho uzagera, ko utzabishobora…. Ibyo bitekerezo byose bizanwa na satani rero ujye ubisimbuza bitekerezo bizima. Ubwire satani uti Imana izangirira neza. Muri Zaburi hatubwira ko ineza y’Imana ituzenguruka nk’ingabo idukingira. Gira uko kwizera rero utekereze iby’igiciro kinini. Amena – Rev. Sereine