Nyakanga 16: kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushÅrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye. Iyo ukorera mu rukundo, bisobanuye ko uba udashaka inyungu zawe gusa ahubwo uba unashaka n’inyungu z’abandi. Umuntu ukorera mu rukundo ntabwo agira ishyari cyangwa igombwa. Iyo uhisemo urukundo aho guhitamo ishyari uba werekana neza icyo ijambo ry’Imana ridusaba. Uba werekana ko Imana ariyo ya mbere mu buzima bwawe. Umuntu ukorera mu rukundo ashora imizi kandi ibyo akoze bigakomera. Urukundo ni ikintu gikomeye cyane. Urukundo nicyo kintu kizahoraho iteka ryose. Hitamo kugendera mu rukundo kandi ubigumemo neza. Reka urukundo rw’Imana ruguhindukire umutaka wikingamo ibibazo byiyi si. Uzaba ufunguye imigisha yose Imana yagusezeranije muri iyisi. Ishyari rifunga umugisha. Hitamo gukunda bene data. Amena – Rev. Sereine