Nyakanga 30: Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano. Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa. Ni byiza kumenya ko muri kubaho ubuzima bukomeye bwuzuyemo ibigeragezo. Ugomba kwiga guhangana nabyo. Ni uguhangana haba mu bitekerezo, haba no mu mibereho. Ibigeragezo nubwo biba ari byinshi ariko Bibiliya itubwira ko bidakwiriye kudutungura. Byose Imana irabizi. Mu bigeragezo niho imyuka y’ikuzimu inyura ije kuturwanya kandi igakoresha abantu batandukanye. Zirikana ko nubwo urimo kugeragezwa Imana ifite ibyiza igutegurira kuri ejo hawe hazaza. Ishimire mu mwami iminsi yose. Amena – Rev. Sereine