Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo …? 1 Abakorinto 2 :11 (NLT)
Ibitekerezo byawe bitanga icyerekezo cy’ubuzima bwawe. Ntabwo wakora igikorwa hatabanje igitekerezo.
Ese waba warigeze gushaka kumenya ibitekerezo by’Imana? Igihe twakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu, Umwuka w’Imana uba muri twe, ndetse n’ibitekerezo Bye n’imbaraga Ze zikaba muri twe. Rero dushobora kumenya ibitekerezo Bye n’inzira Ze. Aratwiyereka ndetse akanadutera imbaraga zo gutera imbere mu buzima.