Incuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba incuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe.
Imigani 18:24 (ESV)
Ese waba warabonye ukuntu ari iby’ingenzi kumenyana n’abantu bakwiriye? Ibyo ugomba kugeraho ni bigari cyane ku buryo utabyigezaho wenyine; ariko menya ko Imana yaguteguriye abantu b’umumaro bagukomeza mu kwizera kwawe. Igituma abantu batagera ku bintu bihambaye, hari igihe biterwa n’uko batigeze bitandukanye n’abantu b’imburamumaro.
Uyu munsi menya ko nta muntu wakwitambika imbere ngo ajye aho Imana yaguteguriye. Gumana n’abantu bumva aho ugana kandi bagufasha guteza imbere imbuto z’ubutsinzi no gutera imbere.