Nyakanga 18: Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose. Ese uyu munsi ni ibiki wumva ukeneye mu buzima bwawe? Ibuka yuko dukorera Imana yihagije (God of abundance). Imana yacu ni byose kandi ifite byose kuruta ibyo dushaka. Nubwo amasahane yawe cyangwa amasafuriya yawe yaba atuzuye ubu ukaba ukeneye ibyo gushyiramo ntutekereze ko yabura ibiguhaza n’umuryango wawe. Imana irashaka kuguha ibyo ushaka byose. Ijambo ubuntu twagiriwe ubundi bisobanura ubushake bw’Imana, urukundo rwayo, n’ubugwaneza bwayo. Ubuntu bwayo nibwo butuma tukiriho ninabwo butuma tubona ibyo dushaka. Ubuntu bwayo nibwo butuma dukomeza kunguka no guter aimbere. Inkuru nziza nkuzaniye none ni uko ishaka ko ukomeza kumererwa neza. Izere Imana yacu ntawe yigeze itererana. Uyegere uciye bugufi kandi ukiranuka izakugirira neza. Izaguha umugisha abantu batangare. Amena – Rev. Sereine