Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane. Zaburi 119:96 (AMP)
Imana ntifite ikiyitangira muri ubu bwami bw’isi! Inzira Ze n’ibitekerezo byayo birenze kure ibyacu. Rimwe na rimwe tureba ibyo tubona, ariko dukwiye kwibuka ko dukorera Imana itabonwa n’amaso ya kimuntu. Rero kuba ubona nta nzira ntibivuze ko Imana idafite inzira. Imana ishobora kugucira inzira yo ku rundi rwego. Imana ifite imigisha ihambaye mu bubiko bwayo, yagukura aho uri, ikakugeza mu bisaga. – Rev. Sereine