Nyakanga 28: Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera. Imana yahaye ubushobozi intumwa zo gukora ibyo yazihamagariye gukora. Ni ubuntu bw’Imana budufasha kugera kubyo dukora uyu munsi. Ni iki ubuntu bw’Imana budufasha gukora? Ibyo twahamagariwe. Nk’abizera rero twahamagariwe kuba intumwa kandi intumwa zizana izindi ntumwa. Dukwiriye kwamamaza inkuru ya Yesu Kristo. Twese dufite impano zitandukanye mu Itorero rya Kristo. Igihe cyose uzajye wibuka ko ufite ufite ubuntu bw’Imana, ko ufite imbaraga byo kugufasha mu muhamagaro. Wicika intege komera. Amena – Rev. Sereine