Nyakanga 24: bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura. Mu Isezerano rya Kera amategeko yabaga yanditse ku mabuye yabikwaga mu Ihema ry’ibinaniro. Mu Isezerano rishya rero ntabwo amategeko acyandikwa ku mabuye. Ahubwo iyo wahuye na Yesu Kristo ukamwizera nk’umwami n’Umukiza ni wowe uhinduka Ihema/ Urusengero rw’imana (Temple). Yesu aiyo aba muri twe yandika amategeko y’Imana mu mitima yacu. Ni gute wamenya ko amategeko y’Imana yandits emu mutima wawe? Ni uko aba wumvira umwuka wera uba muri wowe ibyo akubuza cyangwa agutegeka gukora. Umwuka wera w’imbere muri twe atumenyesha iyo tugiye gukora icyaha tukamwumvira cyangwa tukamusuzugura. Kuko haba hair nundi mwuka w’abadayimoni nawe utubwira gukor aibyangwa n’Uwiteka. Kuko rero wahizemo gukomeza amategeko y’Imana kandi ukaba uziko Umwuka ari muri wowe, nabantu bo hanze babibonera mu miromo ukora. Imirimo myiza irigaragaza. Iyo wumviye umwuka ugira n’ubushobozi bwo gukora imirimo myiza kuko amategeko y’Imana yanditse mu mutima wawe. – Rev. Sereine