Nyakanga 26: Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda. Yesu ababwira umugani w’umuntu wasohoye imbuto kuzitera mu murima we. Yahinze imbuto nziza mu murima we. Yakoze ibyo yagombaga gukora, yubashye Imana mu buzima bwe bwose kandi yageragezaga kuba umuntu mwiza ku bandi bantu. Ariko mu gihe bwari bwije ananiwe asinziriye umwanzi yaraje nawe ateramo imbuto mbi. Ngurwo urugero rw’uburyp mu buzima bwacu bwa gikirisito ibintu bigenda uko tutabiteguye. Imbuto mbi zizanwa na satani nizo tugomba kurwana nabyo. Inama nziza ni uko nubwo satani yakomeza kukuvangira wowe wagerageza gukomez agukor aibikorwa byiza. Wibuke ko nta kintu kinanira Imana. Reka Imana izure ibyawe byapfuye maze yongere uguhe umugisha n’igikundiro mubyo ukora. Amena– Rev. Sereine