Ijambo Rikiza, Kamena 24 KUBAHISHA IMANA MUBYO DUKORA kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri. 2 Abatesaloniki 1:12 BYBS. Imana data wa twese ishaka kubahwa binyuze muri wowe. Iyo ubayeho ukiranuka uko ushoboye uba wubahisha Imana. yaremye. Igihe cyose uzumva umeze neza, wuzuye umunezero, urimo uri kugenda ubona instinzi mu buzima bwawe, uba uri kubaka ubuhamya buzatuma abantu bahimbaza Imana kubwawe. Reka abantu nibabone ineza Imana ikugirira bazayihimbaze bumve ko bayikunze. Wowe hitamo gukora ibyiza mu buzima bwawe n’ubwo aho uba, ukorera cyangwa aho utuye haba hari abandi bari gukora nabi, wowe hitamo gukora ibyiza. Nibwo uzaba uhesheje Imana icyubahiro n’ikuzi. Reka nsoze nkubwira ngo igihe cyose uzubahisha Imana nayo izakubahisha rwose. Imana izakuzamura mu maso y’abanzi bawe, izaguha umugisha mu buryo utigeze gutekereza ko yabikoramo na gato. Amena