YOSUA 1:8
Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose.
Wigeze wakira ikarita yo guhahiraho maze ukayibika ahantu igihe kirekire kugeza ubwo wibagirwa ko wigeze unayitunga? Nyinshi muri izo karita zigira amataliki zirangiriraho kuburyo iyo utayikoresheje birangira uyitakaje igata agaciro.
Ni kimwe n’ijambo ry’Imana. Uretse ko ijambo ryayo ridata agaciro, ariko dukwiye kuryitaho ndetse tukanarikoresha kugirango twakire amasezerano yayo. Nk’iyo ukoresheje ikarita wishyura mu iduka bakaguha ibyo ukeneye, ninako ijambo ryayo ryaguha ububasha bwo kwakira buri sezerano ryose yagusezeranije.
Rev. Sereine